Surah Al-Masad in Kinyarwanda

    المسد

    Surah Al-Masad in Kinyarwanda

    Read Surah Al-Masad in Kinyarwanda (المسد) with Arabic text, Kinyarwanda translation, and audio recitation. Chapter 111 of the Holy Quran, 5 verses — free online.

    Quran in Kinyarwanda · all 114 Surahs

    1

    تَبَّتۡ يَدَآ أَبِي لَهَبٖ وَتَبَّ

    Amaboko yombi ya Abu Lahab[1] arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.

    [1] Abu Lahab yari se wabo w’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), akaba yari umwe mu banzi bakomeye b’idini rya Isilamu, barwanyije bakanatoteza iyi Ntumwa.

    2

    مَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُ مَالُهُۥ وَمَا كَسَبَ

    Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.

    3

    سَيَصۡلَىٰ نَارٗا ذَاتَ لَهَبٖ

    Azahira mu muriro ugurumana,

    4

    وَٱمۡرَأَتُهُۥ حَمَّالَةَ ٱلۡحَطَبِ

    Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).

    5

    فِي جِيدِهَا حَبۡلٞ مِّن مَّسَدِۭ

    Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.

    Al-Masad

    Play